Isingizwe Adelaide [Adecute] wahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2022, yatangaje ko ihagarikwa ry’iri rushanwa ryasize icyuho n’ubushomeri ku mubare munini w’abantu ryashoboraga guhindurira ubuzima mbere na nyuma ariko ko ryabaye intangiriro yo kuba yaratinyutse agakora umuziki nk’umuhanzi wigenga.
Uyu mukobwa wari
wiyamamaje ahagarariye Umujyi wa Kigali muri iri rushanwa, amaze iminsi ibiri
atanze integuza y’indirimbo ye nshya yise ‘Buje’ yakozwe mu buryo bw’amajwi na
Producer Muriro, ndetse agaragaza ko yamaze gukorerwa amashusho, ni mu gihe
amashusho yakozwe na Jacob Legacy.
Mu kiganiro na
InyaRwanda, Adecute yavuze ko kwitabira Miss Rwanda byamuremyemo umutima wo
kumva ko ntacyo atarageraho mu guharanira gusingira inzozi ze, yaba mu Rwanda
cyangwa se mu bihugu byo mu mahanga.
Yavuze ati “Miss Rwanda
yatumye ntinyuka, mbona ko ntaho ntabasha kugera cyangwa ngo ngeze umushinga
wanjye aho ariho hose haba mu gihugu imbere cyangwa na nyuma yaryo.”
Yasobanuye ko ihagarikwa
rya Miss Rwanda ryateje ubushomeri n’igihombo gikomeye, yaba ku bakobwa
baryitabiraga n’abandi bari bafite aho bahuriye naryo.
Uyu mukobwa
yumvikanishije ko icyemezo cyafashwe cyari gikwiye, ariko kandi n’umushinga
mugari, wagahawe andi maboko atamu rikomeza kuba mu mucyo.
Ati “Mbona byarateje
ubushomeri haba mu bakoraga muri uyu mushinga ndetse n’abakobwa bajyanagamo
imishinga yabo byongeye kandi wari umushinga mwiza utuma buri mukobwa wese
yabasha kwaguka mu buryo bw’imikorere kuri ubu bikaba byarahagaze, byateye
icyuho gikomeye mu rubyiruko.”
Yasobanuye ko yitabiriye
Miss Rwanda asanzwe yiyumvamo gukora umuziki, ariko ko bitewe n’ubushobozi
yakomeje kuzitirwa no gutangira gukora ibihangano.
Ashima umubyeyi we watumye abasha gukora indirimbo ya mbere. Ati “Urebye umuziki nawuhozemo kuva nkiri muto ahubwo intambwe nayiteye aho mboneye ubushobozi bwo kuba nakwikorera indirimbo mbifashijwemo n’umubyeyi wanjye(Mama) wahaye igitekerezo cyanjye imbaraga nkabishyira mu bikorwa.”
Akomeza ati “Igitekerezo
naragikuranye kuko nabyirutse nkunda gusubira mu ndirimbo z’abandi umwanya
munini wanjye nawumaraga numva indirimbo cyane nkumva najye umunsi umwe hari umwana
nkange uzaba uri kumva ibihangano byange.”
Yavuze ko yahisemo
kwinjira mu buryo bw’umwuga na nyuma y’uko asoje amasomo ye muri Kaminuza y’u
Rwanda mu ishami rya ‘Statistics’.
Uyu mukobwa avuga ko
yahisemo izina ‘Adecute’ kubera ko rimuha icyizere cy’uko ‘ndi mwiza uko ndi
kandi ko nagera kure hashoboka’.
Yungamo ati “Ade ni
impine ya Adelaide naho ‘Cute’ ni akarango ku bwiza nibonamo Imana yampaye
kamfasha kutagira icyo mbona nk’inzitizi mu buzima bwangjye zatuma ntagera aho
nshaka kugera.”
Adecute yivuga nk’umukobwa
w’umukiristo ukunda Imana, usabana n’abantu ariko utuza ari uko ageze ku cyo
ashaka. Intego ze mu muziki ni ugukora cyane ku buryo hari abakiri bato
bazafatira urugero kuri we.
Indirimbo ye yise ‘Buje’ ayifata nk’impano idasanzwe Imana yamuhaye imwinjije mu muziki no kubasha gukabya inzozi yahoranye akiri muto.Irimo ubutumwa bugaruka cyane ku kubasha gusingira inzozi ze nk’uko byagenze ku barimo Madona na Maradona babiciye bigacika mu bihe bitandukanye.
Ni indirimbo kandi inakangurira abantu kwishima no kwishimira ejo hazaza, mu rwego rwo kubaho ubuzima bufite intego.
Adecute wahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2022 yinjiye mu muziki ashyira hanze indirimbo ‘Buji’Adecute yashimye umubyeyi we wamufashije kwishyura indirimbo ya mbere yatangiriyeho urugendo rw'umuziki we
TANGA IGITECYEREZO